Chris Brown yisanze agomba kwishyura akayabo k’amafaranga nyuma yo kwerekana...
- 31/01/2023 saa 12:56
Imyaka ibiri yonyine amaze mu muziki irahagije kuba umuhanzikazi Zuchu yamaze kuzuza abamukurikirana ku muyoboro we wa Youtube bagera kuri miliyoni 2 ndetse uyu muhanzikazi akaba yamaze guca aka gahigo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Zuhura Othman Soud yamaze kuzuza miliyoni 2 z’abamukurikirana ku muyoboro we wa Youtube ndetse uyu muhanzi amaze imyaka ibiri amenyekanye mu muziki ndetse uyu muhanzikazi w’imyaka 28 y’amavuko yamaze gusezeranya abakunzi be ko atazabatererana.
Mu magambo ye Zuchu yagize ati: “Murakoze cyane ku bwa miliyoni 2 z’aba subscribers kuri Youtube. Ni njye muhanzikazi wa mbere uciye aka gahigo muri Afurika y’u Burasirazuba n’uwa kane ku mugabane wa Afurika.
Yakomeje agira ati:“Mbibutsa kandi ko ari nyuma y’imyaka 2 ibiri ninjiye mu ruganda rw’umuziki, Imana ni nziza, Ubu ntaguhagarara, dufite ubuzima bwo kubaho, igihugu cyo guhagararira ndetse n’ibyo gushimangira reka dukomeze gusunika.”
Mu bandi bahanzikazi bamaze kuzuza Miliyoni 2 harimo umuhanzikazi Yemi Alade ukomoka mu gihugu cya Nigeria.