Dore akari ku mutima wa Infantino nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA

Perezida wa FIFA Gianni Infantino nyuma yo gutorerwa gukomeza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yatangaje amagambo akomeye ndetse aboneraho no giusezeranya abakunzi b’umupira w’amaguru gukomeza gukorana nabo.

Bwana Infantino nyuma yo gutorwa mu magambo ye yagize ati:Kuba Perezida wa FIFA ni ishema rikomeye ndetse ni inshingano zikomeye.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko anyuzwe n’ubufasha yahawe ndetse yasezeranyije abari bamukurikiye ko azakomeza gukorana neza na FIFA ndetse akazarushaho kugeza umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi mu banyamuryango barenga 211 bagize uyu muryango.

bwana Gianni infantino yatorewe bwambere kuyobora FIFA mu mwaka wa 2016 ndetse yongeye gutorerwa uyu mwanya mu mwaka wa 2019 kuri manda ya mbere none kuri ubu yongeye kugirirwa ikindi cyizere nyuma y’uko yari umukandida umwe rukumbi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO