Dore amagambo ahambaye yavuzwe n’umunyagitugu bwana Benito Mussolini

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku magambo yavuzwe na Benito Mussolini abenshi bemeza ko yari umunyagitugu ukomeye mu gihe yayoboraga igihugu cy’Ubutaliyani.

Ubusanzwe uyu mugabo amazina ye yose yitwaga Benito Amilcare Andrea Mussolini
uyu mugabo rero amagambo yavuze ni menshi gusa reka tugaruke ku magambo y’ingenzi.

Benito Mussolini yahoze ari umunyamakuru ndetse aza no kuba minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani gusa nyuma yaje kuba umunyagitugu ukomeye cyane ku isi.

Dore amagambo atazibagiranwa yavuzwe n’uyu mugabo ndetse abenshi bakaba bakomeza kuyafata nk’inyigisho ikomeye benshi bakwiye kubakiraho ubuzima.

1.Ni byiza kugira abantu wizera, gusa kutabikora ukirinda kwizera umuntu n’umwe ni byiza kurushaho.

2.Ni byiza ko ibintu byose dukeneye tugomba kuba tubifite iwacu, mbese ntihagire ikintu na kimwe kiba kure yacu kandi ntihagire n’umwe uri muri twe uturwanya.

3.Demokarasi ni nziza cyane kuyivuga, gusa nanone mu buryo bwa nyabwo ntibaho kuko irapfuye.

4.Turi abanyembaraga mbyiyumvamo, kandi ikinteye ishema ni uko nta nshuti n’imwe nkesha ubufasha cyangwa ngo mbe mfite uwo nafatiyeho urugero.

5.Ubusanzwe amateka y’abatagatifu usanga ari amateka y’abantu wagirango ni abasazi.

6.Irushanwa riba ryiza iyo mu bisiga byose birimo gusakuza nta nakimwe gishobora guhangana na kagoma ariko itangiye kunanirwa.

7.Ukuri ni uko abagabo ba nyabo barambiwe abavuga ukwishyira ukizana.

8.Reka iteka tugendane icyuma mu menyo yacu, duhorane intwaro
mu biganza byacu, maze duhorane kudatinya mu mitima yacu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO