Umuco Nyarwanda uvuga iki ku bagore bambara Umuringa ku maguru

Uko iminsi ijyenda iza niko iterambere rijyenda rijya hejuru, uko iterambere rero riza rizana byinshi ibyiza cyangwa ibibi. Kuri iyi nshuro tugiye kugaruka ku mikufi yo ku maguru idakunzwe kuvugwaho rumwe. Mu muco Nyarwanda hari uko bifatwa.

Muri iki gihe, hari abagore bakunze kwambara imiringa cyangwa imikufi ku bice bitandukanye by’imibiri yabo, aho usanga hari iyambarwa mu ijosi, ku mazuru, ku matwi, ku maboko, ku mukondo, mu rukenyerero, ndetse no ku maguru.

Nubwo kwambara imirimbo ku maguru byahozeho no mu Rwanda rwo hambere, hari ababiha ibisobanuro bitandukanye, bamwe bakagaragaza ko hari ibyambarwa n’abakora umwuga w’uburaya, abandi bakavuga ko ari imitako yo kwirimbisha bijyanye n’igihe tugezemo.

Urubuga rwandaday.org rufite inyandiko ivuga ko Rudahigwa yima ingoma nyuma ya se Yuhi V Musinga, habaye impinduka zikomeye mu byerekeye imitako y’ibwami. Buri gice cy’umubiri cyagiraga imitamirizo yabugenewe. Habagaho imitamirizo yo ku mutwe, imitako yo mu ijosi, ku gihimba, ku maguru no ku maboko, ndetse n’imitamirizo y’inka.

Bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko hari imiringa abagore bambara bagamije kwitaka, ariko bakavuga ko kwambara ibikomo ku maguru byo ari ukwiyerekana nk’umuntu ukora umwuga wo kwicuruza (uburaya), ko ndetse bitagombye kuranga Abanyarwanda.

Ibi bisa n’ibishimangira ibitangazwa n’urubuga quora.com ruvuga ko kwambara umurimbo ku kaguru bigaragaza ko umugore cyangwa se umukobwa, n’ubwo yaba yarashatse yifuza kugirana imibonano mpuzabitsina n’abandi. Ruvuga ko iyo umugore yambaye uyu murimbo imbere ya ’bas’, biba bivuze ko bagomba kwikingira mu mibonano yabo. Iyo awambaye inyuma ngo biba bivuze ko kwikingira atari ngombwa.

Imitako yambarwa ku kaguru ikunzwe kwambarwa n’igitsina gore cyane ko mu Rwanda rwo hambere wasangaga umugore yambara ibyo bita ibitare ku maguru ndetse byinshi bikarenga agashyira no ku maboko ,aha rero byambagarwa mu rwego rwo kwitaka.

Nubwo benshi batabivugaho rumwe bitewe n’akaguru wayambayeho aho bamwe bavugako aho wayambaye bigaragaza uwuriwe mu buryo by’igitsina ,ni ukuvuga ko uri umutinganyi cyangwa utariwe.

Ni ukuvuga iyo wambaye umutako ku kaguru k’iburyo bisobanurwa ko mu rukundo ushishikazwa nabo mudahuje igitsina.

Naho ibumoso bisobanura ko mu rukundo ushishiikajwe nabo muhuje igitsina.

Hari igihe biterwa n’umuco w’igihugu aho nko muri Nigeria ho iy’umukobwa yambaye ishene ku kaguru bo babiha igisobanuro cyo kwicuruza.

Ujyendeye ku by’urubuga rwa Wikipedia rubivugaho igihe cyose umugore cyangwa umukobwa yambaye ishene ku kaguru bisobanura ko yubatse urugo ariko akifuza n’abandi bagabo ku ruhande bamuha imbaraga ndetse bamunezeza.

Urubuga rwa www.quora.com, rugaragaza ko inkomoko yo kwambara imiringa ku maguru ari mu Buhinde byaturutse, aho Abahindekazi bambara imikufi cyangwa imiringa ku kuguru kugira ngo biyongerere ubwiza. Bagaragaza kandi ko no muri Afurika hari abafite uwo muco, nk’Abamasayi bambara ibyo bikomo.

Bagaragaza ko imyumvire y’uburaya ku bambara imikufi ku maguru, yaba yaraturutse mu Misiri. aho uyambaye bamuha ishusho y’inzererezi cyangwa indaya.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO