Niba ukunda kurya ubuki bwinshi dore ibyago bishobora kukugeraho utari uzi

Umubiri wacu ukenera cyane isukari iyo tuyikoresheje neza ndetse ibi binasa neza cyane no gukoresha ubuki ku rugero rwiza. gusa menya ko gukoresha nabi ubuki ufata bwinshi bishobora kukubera bibi ku buzima bwawe nk’uko abahanga bakomeje kubigaragaza mu bushakashatsi.

Mu by’ukuri twese tuzi ibyiza byo kurya ubuki gusa nanone hano tugiye kugaruka ku ngaruka ushobora kugira mu gihe urya ubuki bwinshi.

Abahanga bavuga ko ubuki ari ingenzi cyane kurusha isukari kuko bubamo intungamubiri nyinshi zituma bugira akamaro gakomeye ku mubiri wacu.

Guhora iteka ufata ubuki abahanga ntibatinya kuvuga ko bisa n’aho waba udatekereza hashingiwe ku ngaruka nyinshi zigaragazwa mu gihe ufashe bwinshi.

Ese waba ujya wibaza uko bigenda mu gihe urya ubuki bwinshi?

Ubuki ni bwiza kuko bwifitemo isukari y’umwimerer itandukanye n’isanzwe bakura mu bisheke banyuza mu nganda.

Reka tuganire ku byago bitanu ushobora guhura nabyo igihe warya ubuki bwinshi:

1.Gufata ubuki bwinshi bishobora kongera ingano nyinshi y’isukari mu maraso

Ubuki ubwabwo bwifitemo isukari hamwe n’ikinyabutabire cya ’’carbohydrates’’rero ibi byombi byose iyo bibaye byinshi mu mu mubiri bishobora gutuma umubiri ubwawo utangira gufatwa n’indwara nka diyabete n’izindi, kandi ibi byose bishobora kugutera ibibazo bikomeye.

2.Ubuki bwinshii bushobora gutuma ugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso

Ubusanzwe abantu barwaye umuvuduko w’amaraso baba bagomba kwirinda gufata ubuki, rero iyo urya ubuki bwinshi menya ko ushobora kugira ikibazo cy’uyu muvuduko ndetse bikaba byarushaho kukubera bibi cyane mu gihe ukomeje gufata ubuki kandi bwinshi.

3.Ubuki bwinshi kandi bushobora kugutera ibibazo by’amara

Iyo ufite ikibazo cy’impatwe kandi uziko wariye ubuki bwinshi menya ko ntakindi cyabiteye kuko kurya ubuki ku kigero kinini bishobobra gutuma amara yawe yizinga bityo bikaguteza iki kibazo cy’impatwe.

Gusa ikindi kirenze kuri ibi kandi ubuki bushobora gutuma ugira ikibazo cy’impiswi ndetse ibi biba byerekanye ko umubiri wawe wananiwe kuyungurura neza isukari iri mu buki.

4.Ubuki bwinshi kandi bwatuma wiyongera ibiro ku buryo budasobanutse

Niba ubona urya ubuki bwinshi cyane ndetse ukabona ibiro byawe birimo kwiyongera umunsi kuwundi ntakabuza menya ko ari ubwo buki burimo kubigutera.

Kuba ubuki bubamo ikinyabutabire cya Carolies ndetse bukanabamo isukari nyinshi ibi byombi bifasha umubiri kwiyongera kw’ibiro.

5.Ubuki bwinshi bushobora gutera indwara y’amenyo

Erega ibuka ko niba ufata ubuki bwinshi ni nako urimo gufata isukari nyinshi ndetse isukari yangiza cyane amenyo kuburyo buhambaye.

Ibi kandi binagaragazwa cyane muri raporo yakorewe muri Leta zunze ubumwe za amerika yagaragajeko 82% yibigize ubuki ari isukari.

Kuva rero tubonye ko ubuki bwinshi ari bubi ku mubiri wacu ni umwanya mwiza ukwiye gufata maze ukamenya ingano ya nyayo ukwiye gufata.

Ni ngombwa ngo ufate umwanzuro kuva aka kanya bityo bizagufasha kwirinnda ibi byago byose bishobora kukuzira.

Menya kandi unasobanukirwe ko udakwiye kurenza mirigarama mirongo itanu nibura ku munsi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO