Butera Knowless agiye kwizihiza Yubile y’imyaka 10 na Alubumu ebyiri

Ingabire Butera Jeanne d’Arc yaciye amarenga yo kuzamurika alubumu ebyiri z’indirimbo muri uyu mwaka ubwo azaba yishimira Yubile y’imyaka 10 amaze mu muziki.

Ibi bisa nk’aho ari umushinga ukiri mu bitekerezo by’umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bacye Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muziki nka ‘Butera Knowless.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Butera Knowless yabajije abamukurikira icyo batekereza ku kuba yasohora alubumu ebyiri icyarimwe mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka 10 amaze muri uyu muziki.

Yagize ati: “Uyu mwaka uzaba ari umwaka wa 10 maze mu muziki, imana yabanye nanjye muri buri ntambwe yose nateye, ndi gutekereza gushyira hanze Album 2 icyarimwe, Mu rwego rwo kubyizihiza. Murabyumva Mute?”

Bisa nk’ibyahise byakirwa neza na benshi bamusabaga guhita abikora, bigaragara ko iki cyifuzo cye gishyigikiwe n’abakunda umuziki we.

Dore urugendo rutoroshye Butera Knowless yanyuzemo muri iyi myaka 10 amaze mu muziki

Butera Knowless avuga ko yavutse mu 1990 akavukira mu Karere ka Ruhango ku babyeyi bakijijwe, ariko nyuma y’imyaka ine, Jenoside yakorewe Abatutsi imwambura ababyeyi, asigara ari impfubyi cyane ko yari yaravutse ari ikinege.

Yize amashuri abanza ku Kacyiru muri ESCAF, akomeza mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye muri APARUDE (Ruhango). Abamuzi bavuga ko ku ishuri yari umukobwa ucecetse cyane utarajyaga avuga menshi ariko ugerageza gusabana.

Yatangiye gushabuka cyane ageze muri APACE aho yize icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ari na ho yatangiriye kuvumbura ko afite impano yo kuririmba.

APARUDE aho yize icyiciro rusange, ni ishuri ry’Abadivantisiti ndetse no muri APACE yari mu muryango mugari w’abanyeshuri b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, akaba no muri Korali Maranata kimwe n’abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Tonzi.

Iki gihe cyose cy’amashuri yisumbuye, nta muntu wari uzi izina Knowless Butera, kuko izina rye ryari Jeanne d’Arc Ingabire, umukobwa utari ufite umwihariko na muto mu buhanzi uretse gusa kuba hari ababonaga ari mwiza ku isura.
Knowless w’ubu atandukanye cyane n’uwo mu myaka icumi ishize agitangira gukora umuziki

Inzira ye y’umuziki yatangiye muri 2009 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, iki gihe akaba ari umwe mu binjiye mu kiragano cy’umuziki ugezweho ubu, kirimo Kamichi, King James, Dream Boys, Oda Paccy n’abandi benshi.

Urugendo rwe rwa Muzika rwatangijwe na Safi Madiba na Kamichi

Muri 2016 Knowless Butera yabwiye bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ko ajya gukora indirimbo bwa mbere yagiye muri Studio ya Unlimited Records yari iherereye I Nyamirambo, icyo gihe yakorwagamo na Junior na Lick Lick, ariko icyo gihe ajyayo, Junior ni we wari uhari.

Ubusanzwe ngo Safi wari waramaze kumenyekana mu itsinda rya Urban Boys, ngo yajyaga abwira Knowless ko abona yashobora kuririmba, ariko akitinya gusa ngo yumvaga umunsi umwe azabikora.

Iki gihe ngo Kamichi na Safi basanze arimo aririmba muri Studio hamwe na Junior, bamutera imbaraga bamubwira ko akwiye gukora indirimbo aribwo yashyiraga hanze “Nyumva” ijya kuma radio iranacurangwa, amenya ko ashobora kuba umunyamuziki.
Muri ibi bihe Knowless yafashwaga umuziki na Safi Madiba ndetse na Kamichi

Kamichi wari umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Voice of Africa, ndetse na Safi wari umaze kugira ubunararibonye bw’umwaka urenga mu muziki, bahetse ibihangano bya Knowless bamugeza mu itangazamakuru, Knowless atangira kumenyekana bitamuvunnye cyane.

Urukundo rwe na Safi ruri mu byatumye Abanyarwanda barushaho kumumenya, kuko aba bombi barandikwaga kenshi bakanavugwa mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, bamwe bamwumva bagashaka kumenya indirimbo ze.

Ibihembo bya SALAX, byateye imbaraga Butera Knowless mu muziki we

Ku nshuro ya kabiri y’ibihembo bya Salax Awards muri 2010, Butera Knowless wari umaze umwaka umwe atangiye umuziki yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakizamuka bashobora guhabwa igihembo cya ‘Upcoming Artist.’

Mu bo bahanganaga cyane uwo mwaka, harimo Naason wari warakoze indirimbo ‘AMATSIKO’ yari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe, abategura Salax bemeza ko iki gihembo ari icya Knowless ari na cyo gihembo rukumbi yari abonye kuva yatangira umuziki.

Iki gihembo cyabaye irembo rikomeye rinashimangira iterambere ry’uyu mukobwa warukiri mutoya, kuko umwaka wakurikiyeho muri 2011 Knowless wari umaze gusohora indirimbo nyinshi, yashyize hanze umuzingo we wa mbere (Album) yise ‘Komeza’ igitaramo cyo kumurika iyo Album kiritabirwa cyane, ndetse atangira kujya ku byapa byamamaza by’ibigo bikomeye.

Umwaka wakurikiyeho, yagiye gukorera mu nzu ya Kina Music iyobowe na Ishimwe Clement bari baratangiye no gukundana mu buryo bw’ibanga.

Kina Music yahinduye umuziki n’isura bya Butera Knowless

Kuva yamenyekana, Knowless yari umuhanzi muto wari warasanze abandi bakobwa mu muziki w’u Rwanda barimo Priscillah wari waramutanze mu muziki, Miss Jojo wari izina riyoboye abandi mu muziki w’abagore ugezweho, yasanzemo kandi abahanzi nka Miss Shanel, Liza Kamikazi asangamo Oda Paccy, Queen Ally n’abandi.

Kugira impano no kwinjira muri Studio ntibyari bihagije ngo Knowless abashe kwireshyeshya n’aya mazina, ndetse byamusabaga imbaraga z’umurengera.

Gukundana na Safi byaramufashije ku ruhande rumwe kuko byamuhuzaga n’isi ya muzika, ariko ku rundi ruhande byatumaga Abanyarwanda bamufata nk’umukobwa ukangisha urukundo agakora umuziki.

Benshi mu banyamakuru n’abafana batiyumvagamo Urban Boys ya Safi bananiwe kwiyumvamo Knowless, Ibi byiyongeraho kuba yarakoreraga mu nzu zitandukanye akora umuziki akanakorana n’abatunganya imiziki batandukanye ku buryo kumenya umwimerere we byari bigoye.

Muri iki gihe, umuntu wese yashoboraga guha isura ashaka Knowless, ku buryo hari n’abavugaga ko ari umuhanzikazi unywa inzoga nyinshi hakaba n’abavugaga ko yanywaga ibiyobyabwenge, gusa nyiri ubwite yakomeje kubihakana.

Ubwo yari amaze gushyira hanze Album ya mbere muri 2011 yise ‘Komeza’ yari yaramaze gutandukana na Safi wari umukunzi we, ndetse iki gihe bivugwa ko yari yaratangiye gukundana na Clement Ishimwe ubu wabaye umugabo we.

Mu ntangiriro za 2012, nibwo byemejwe ko Butera Knowless yinjiye muri Kina Music, Ishimwe Clement ahita amufasha gutunganya Album ye ya 2 yashyize hanze muri 2012, muri uwo mwaka akaba ari nabwo yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Icyo gihe nibwo Abanyarwanda batangiye kubona isura yindi ya Butera Knowless, isura yarimo gukora umuziki mwinshi no guhisha ubuzima bwite bw’uyu mwari wari usigaye akundana na Clement mu ibanga.

Muri icyo gihe umuvuduko wari mwinshi cyane kuri Knowless, ndetse muri 2014 yashyize hanze undi muzingo wa gatatu, aba ashyize hanze imizingo itatu mu myaka itatu, naho muri 2015 yatwaye igikombe cya Primus Guma Guma, aba umukobwa uciye aka gahigo mu mateka y’iri rushanwa, umwaka ukurikiyeho wa 2016 ashyira hanze undi muzingo wa kane.

Mu ruhando mpuzamahanga Knowless Butera yarahagaze ate muriyi myaka 10
Muri 2015, Butera Knowless yasohoye indirimbo nyinshi ziri mu rurimi rw’igiswahili, bituma ahabwa igihembo cyitwa ‘Bingwa Award’ gitangirwa muri Kenya.

muri uwo mwaka yongeye gutumirwa muri Kenya ahabwa ikindi gihembo cyitwa DIVA, anahabwa ibihembo bibiri bya HIPIPO Award 2018 gitangirwa muri Uganda, mu bihembo yahawe harimo icyahembwe indirimbo ye ‘Mbaye wowe’.

Muri 2015 yashyize hanze indirimbo ‘Te Amo’ yakoranye na Roberto wo muri Zambia, muri 2016 asohora indirimbo ‘Ujumbe’ zose zakunzwe muri ibi bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, muri 2017 ashyira hanze indirimbo yo mu rurimi rw’igiswahili yise ‘Peke Yangu’ naho mu ntangiriro za 2018 ashyira hanze Darling yakoranye na Ben Pol ukunzwe muri Tanzania.

Kuri ubu kandi Butera Knowless avuga ko ashimira Imana kubera ibyo amaze kugeraho kuko avuga ko Imana yamufashije kugera ku bintu byinshi agereranyije n’aho yavuye.
Mu myaka 10 Knowless yageze kuri byinshi birimo no kurangiza icyiciro cya Gatatu cya kaminuza

Mu gihe cy’imyaka icumi amaze mu muziki nyarwanda, Butera Knowless ari mu bahanzi nyarwanda bafite ibihembo byinshi by’umuziki ndetse ni we mukobwa wa mbere ufite uduhigo n’ibihembo bya muzika mu mateka y’umuziki wa hano imbere mu gihugu.

Kuri ubu bwo arifuza kwizihiza iyi Yubile y’imyaka 10, amurikiramo alubumu ebyiri zose zazifashishwa mu gushimirwa abakunzi be batahwemye kumwereka ko bamuri inyumaicyo gihe cyose.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO