Dore impamvu nyamukuru yatumye Kidum yisubiraho akaririmba Coronavirus

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi mu muziki wo muri aka karere nka Kidum Kibido yatangaje impamvu yatumye yisubiraho nyuma yo gutangaza ko atazigera aririmba indirimbo ikangurira abantu kwirinda Coronavirus.

Nimbona Jean Pierre yemeje ko atari yarigeze atekereza ko ashobora kuzaririmba indirimbo ya Corona kuko yumvaga ari ibintu ataririmba, gusa nyuma akaza kubona ko ubukana bwayo n’uburyo yica abantu benshi biteye inkeke kandi ntawuyibona.

Kidum aganira n’igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, yagize ati: “Nayise Coronavirus kuko izina ry’indirimbo rituma ibyiyumviro n’amagambo bihura neza nicyo ushaka kuvuga, aho amagambo yayo menshi ari mu rurimi rw’igiswahili.”

Uyu muhanzi w’I Burundi akomeza avuga ko harimo ubutumwa buvuga ko ‘twinjiriwe n’umwanzi, tukaba turi mu ntambara turwanamo n’umwanzi tutabona watumye ubukungu bw’isi bumanuka, ibintu hafi ya byose bigahagarara bityo bigatanga isura idasobanura igihe bizarangirira.
Kidum yari yararahiriye kutazakora indirimbo ya Coronavirusi aza kuva kwizima

Kidum avuga ko iyi ndirimbo yamufashe iminsi itatu kugira ngo ibe igiye hanze, ubundi ku munsi wa kane agahita ajya gufata amashusho y’iyi ndirimbo yakoreye kurwanya Coronavirus.

Kidum nubwo iyi ndirimbo yayikoze mu rurimi rw’igiswahili kugira ngo ubutumwa bwe bugere ku bantu benshi, yemeza ko agiye gukora n’indi ya kabiri yafatikanyije n’abahanzi b’Iburundi.

Uyu muhanzi yagarutse ku mpamvu yisubiyeho ku cyemezo cye yari yaratangaje mbere cy’uko atazigera aririmba kuri iyi virusi iri gukwirakwira byihuse mu isi, mu magambo ye Kidum yagize ati: “byarahindutse!... narebye ibiri kuba abantu bapfa ari benshi, mbona nta mikino irimo mpitamo nanjye kwinjira mu rugamba rwo kuyirwanya nkoresheje ijwi ryanjye.”

Kidum usanzwe udashidikanywaho mu buhanga, asanzwe akorera ibikorwa bye by’umuziki mu gihugu cya Kenya, aho ndetse abana n’umugore we n’abana babiri, aho mu minsi ishize yanatangaje ko iyi virusi ya COVID-19 yamugizeho ingaruka zikomeye mu mibereho ye ya buri munsi.

Reba indirimbo nshya ya Kidum yise Coronavirus hasi:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO