Ukuriye ibiro bya perezida wa Ukraine yeguye ku mirimo nyuma yo gushinjwa kurya iraha abandi barwana intambara

Kyrylo Tymoshenko yari umwe mu bahagarariye ibiro bya perezida wa Ukraine wikuye ku nshingano ze nyuma yo gushinjwa kurya iraha no gutunga imodoka zihenze akirengagiza ibihe by’intambara barwana n’u Burusiya.
Kugeza ubu abandi bayobozi bakuru barimo ba minisitiri bane na ba guverineri batanu bose bamaze kwikura ku myanya yabo.
Ibi bibaye nyuma y’uko perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy atangije gahunda yo kwirukana no guhana abamunga igihugu binyuze mu kurya ruswa.
Zimwe mu ngamba yashyizeho harimo no guhagarika ingendo zitari ngombwa abayobozi bagirira hanze y’igihugu aho ubu ntawemerewe gusohoka atabiherewe uruhushya.
Nyuma y’uko u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine,Kyrylo Tymoshenko, yahise afata n’inshingano zo kuba umuvugizi wa Leta aho kenshi yakunze kunengwa kuko yaguze imodoka z’ibiciro bihanitse nyamara ubukungu bw’igihugu buri aharindimuka.
Ibi byiyongereyeho andi makuru yerekanye raporo zivuga ko yaguze amafunguro y’abasirikare ku biciro bito kandi ku nganda zitazwi kugirango asagure indonke zijya mu mufuka we, Ibi nanone minisitiri w’umutekano, Oleksii Reznikov, ni kenshi yashinjwe amakosa asa n’aya.
Ubwegure muri Leta ya Ukraine no kwirukana abayobozi birakomeje