ibikorwa biruta amagambo Bruce Melodie yaciye agahigo gakomeye

ITAHIWACU Bruce wamamaye nka Bruce Mélodie yakoze amateka akomeye nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise A l’aise yakoranye n’ umuhanzi ukunzwe cyane muri RDC uzwi nk’izina rya Innoss’B.

Mélodie ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe kitarenze icyumweru akubutse mu gihugu cy’ abaturanyi cy’ u Burundi aho yahakoreye ibitaramo bib iri byitabiriwe cyane mu mateka y’ Abarundi.

Indirimbo ya Bruce Melodie yakozwe na Madebeats mu buryo bw’ amajwi , naho amashusho yayo akorwa n’Umugande witwa Sasha Vybez akaba asanzwe azwi cyane mu gukora amashusho y’ indirimbo zihenze muri Africa.


Ubu bubaye ubufatanye (Collabo)ku nshuro ya gatanu muhanzi Bruce Mélodie akoranye n’abahanzi mpuzamahanga nyuma yo gukorana indirimbo n’ abahanzi bakomeye bo muri Africa y’ Iburasirazuba mu gihe cy’ umwaka umwe gusa amaze asinyanye amasezerano y’ imikoranire na Label izwi nka 155am Entertainment ya Coach Gael ndetse uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bake babashije guca agahigo ku kugira imikoranire n’abahanzi mpuzamahanga mu bijyanye n’imikoranire kandi mu gihe gito.

Dore Collabo mpuzamahanga Bruce Mélodie amaze gukorana n’abandi bahanzi mu mwaka wa 2022:

1. Sawa Sawa ft Khaligraph Jones
2. Totally crazy ft Harmonize
3. Nyoola ft Eddy kenzo
4. A l’aise ft Innoss’B

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Isaac

    Ni cool kp komez a

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO