Ibyo utamenye ku iyaduka ry’iyogezabutumwa mu Rwanda

Iyogezabutumwa ryasesekaye mu Rwanda bwa mbere rizanywe n’Abapadiri b’abazungu ahagana mu mwaka wa 1900.

Ku itariki ya 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda ari bo Mgr Hirth ari kumwe na Padiri Brard na Barthélemy ndetse na Furere Anselme.

Twagerageje kwegeranya aya mateka hifashishije bumwe mu bubiko bw’amateka bukiriho cyane twibanda ku gitabo Amateka y’ubukirisitu mu Rwanda cyanditswe na Prof. Tharcisse Gatwa .

Mu kinyejana cya 19 muri Kiliziya Gatolika havutse inkubiri yo kwitabira iyogezabutumwa hirya no hino ku isi.

Mu 1878 ibiro bya Papa bishinzwe iyogezabutumwa byahaye umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika ari wo Muryango w’Abapadiri Bera ubutumwa bwo kujya kwamamaza Inkuru Nziza y’Ivanjili ya Yezu ( Yesu ) Kristu muri Afurika yo hagati.

Igihugu cy’u Rwanda nacyo giherereye muri Afurika yo hagati cyakiriye Abogezabutumwa ba mbere b’Abamisiyoneri mu mwaka w’1900 baje barangajwe imbere Musenyeri Yohani Yozefu (Hirth) HIRITI.

Icyo gihe u Rwanda rwabarizwaga muri Vikariyati Apostoliki wagereranya na Diyoseze mu gihe cy’abamisiyoneri ya Nyanza y’Amajyepfo , kuva mu 1894 nubwo bwose ari nta mu Misiyoneri wari wakagera mu Rwanda.

Icyo gihe Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika wayoborwaga na Karidinali Karoli LAVIJERI atuye muri Alijeriya. Karidinali LAVIJERI yari yarahaye Abamisiyoneri be amabwiriza yo kubanza guhindura umwami n’abatware, hanyuma na rubanda rukaboneraho guhinduka no kubatizwa.

Ku wa 2 Gashyantare 1900 nibwo Musenyeri HIRTH wari ushinzwe Vikariyati Apostoliki ya Nyanza y’amajyepfo u Rwanda rwari ruherereyemo yageze mu Rwanda. Yaje aturutse i Kamoga muri Tanzaniya aho icyicaro cye cyari giherereye.

Yageze mu Rwanda ari kumwe n’Abapadiri bera babiri Alufonsi BURARI (TEREBURA) na Pawulo BARITELEMI, hamwe na Furere ANSELIMI.

Aba bamisiyoneri bavuye muri Tanzaniya, banyura i Bujumbura (Burundi) binjirira i Shangi, banyura mu Kinyaga, barazamuka bagera i Nyanza (i Bwami).

Ku wa 2 Gashyantare 1900 babonanye n’Umwami hari ku ngoma y’Umwami Musinga ariko umwami yanze kujya kubonana nawe abiru bemeza ko uwitwa MPAMARUGAMBA ari we wakira abo banyamahanga yiyita Umwami Yuhi wa 5 MUSINGA aha kandi niho yemerewe gushinga misiyoni.

Ku wa 4 Gashyantare 1900 padiri Burari (TEREBURA) ahitamo kuyubaka ku musozi wa SAVE kuko hari mu gace gatuwe cyane, nuko bayihashinga nyuma y’iminsi ine gusa baharambagije, ni ukuvuga tariki ya 8 Gashyantare 1900 ari nayo Misiyoni ya mbere mu Rwanda.

Mu nkuru yacu y’ubutaha, tuzabagezaho uko iyobokamana ryari rifashe mu Rwanda mbere y’umwaduko w’Abamisiyoneri gatolika bazanye bwa mbere ivanjiri mu Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO