ishiramo amenyo ntishira amerwe nyuma yo kuba rukurikira izindi AC Milan yongeye gutwara igikombe cya Shampiyona

Ikipe ya AC Milan ni ikipe yubashywe cyane muri shampiyona y’Ubutaliyani ndetse iyi kipe yashyize iherezo ku myaka 11 yari imaze idatwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Butaliyani.

AC Milan yari ikipe ikomeye mbere ya 2010, gusa nyuma y’imyaka 11 iyi kipe yabigezeho itsinze ikipe ya Sassuolo ibitego 3-0 ihita yigobotora mukeba Inter Milan bari bahanganye.

Iyi kipe yageze kuri ibi yigobotoye ikipe ya Inter Milan bahuje umujyi bombi ndetse banakinira ku kibuga kimwe,Milan AC yarushije mukeba wayo amanota 2 cyane ko yagize 86, Inter Milan ifite amanota 84.

Ibitego bya AC Milan byatsinzwe na Olivier Giroud watsinze 2 na kimwe cya Frank Kessie.

Ikipe ya Milan AC igeze kuri iyi ntego nyuma y’igihe kinini abakunzi bayo bayitegerejeho ibi bigwi, ndetse iyi kipe ifite amateka akomeye I Burayi kuko yabashije gutwara ibikombe 7 bya UEFA champions league.

Byari ibyishimo bikomeye kandi kuri Rutahizamu Olivier Jiroud wagize uruhare rukomeye muri uyu mukino dore ko yatsinzemo ibitego 2 ndetse byari n’ibyishimo bikomeye kuri Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 40 y’amavuko wishimiraga iki gikombe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO