Ese Ibibazo byo muri RAYON byaba bigiye gushira cyangwa ni kwa gusaza imigeri nk’ifarashi iri gusamba

Nyuma yo kweguzwa kwa Munyakazi Sadate nawe agatangaza ko yeguye ashimira abafatanyije nawe mu rugendo rwo kuyobora ikipe ya Rayon Sports rutamworoheye abafana ba Rayon benshi berekanye imbamutima zabo berekana ko ibibazo byari byugarije iyi kipe byaba bigiye gushira.

Rayon Sports ni ikipe ya mbere mu Rwanda ifite abafana benshi ikindi ikaba izwiho kuvugwa cyane yaba ari mugihe cy’imikino cyangwa ntayihari. Ibyo biza byiyongeraho ko ihora ivugwa mu bibazo bishingiye ku madeni n’ubwumvikane buke mu bayobozi… Uyishyiramo amafaranga wese aba yumva yayibera umuyobozi.

Iyi kipe ubu iri mu nzibacyuho yari isanzwe iyobowe na Munyakazi Sadati wegujwe ejo n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na komite ye yose.

Ibi byashimije abafana ba Rayon bari bamaze igihe batishimira ubuyobozi bw’uyu mugabo bavuga ko ibibazo byose biri mu ikipe ariwe nyirabayazana wabyo.

Gusa urebye na mbere y’uko ajyaho ibibazo muri iyi kipe byamye bihari, singombwa ko umuntu abirondora byose kuko nta mu Nyarwanda bitageraho ndetse n’abatuye hanze.
Haba guhera ubwo Rudatsimburwa Albert yaguraga iyi kipe ugakomeza kubwa Muvunyi Paul, Gacinya Chance n’abandi.

Ubu ndi kwibaza…Ese koko ibibazo bihora muri iyi kipe byaba bigiye gukemuka?

Reka duhere muri kiganiro cyabaye hamwe n’urwego Rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwari ruhagarariwe na Usta Kaitesi umuyobozi wa RGB, na minisiteri ya siporo yari ihagarariwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimossa.

Mu myanzuro imwe n’imwe yagiye ishyirwa hanze harimo n’ibibazo by’ibihombo by’amafaranga yagiye akoreshwa hifashishijwe Bank Lambert, hagaragaramo kandi ibibazo by’amafaranga ikipe ya Rayon Sport ifite nk’imyenda irenga Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

BANK Lambert, Umwenda wa Miliyoni 800 wavuye he?

Usta Kaitesi yavuze ko muri imwe mu myanzuro bagezeho ngo nuko bamwe mu bayoboye ikipe ya Rayon Sport bagiye bishyuza iyi kipe amafaranga ibabereyemo umwenda, gusa ntiberekane uburyo bw’inyandiko niba koko barayabagurije cyangwa batarayigurije.

“Kuba abayobozi mu bihe bitandukanye bavuga ko bagurije umuryango ariko bikaba bitarakozwe mu buryo bwemewe bw’inguzanyo.”

Muri iki kibazo Dr. Usta Kaitesi yavuze ko hari bamwe mu bayoboye Rayon Sport mbere ya komite iriho, bagiye bafata imwe mu myanzuro yo kugura nk’abakinnyi ubundi bakishyuza imikino imwe n’imwe, cyangwa se bakishyura bimwe mu bikorwa bitandukanye by’ikipe ariko amafaranga bakoresheje ntagire aho yandikwa.

Yagize ati: “Hari igihe wasangaga ikipe ifite abayigurije ndetse bakanabivuga ariko mu by’ukuri wareba mu buryo bwo mu nyandiko ukabibura. Ntahantu na hamwe berekana ko bagurije Rayon Sport amafaranga….”

Aha uru rwego rwagaragaje ko rwakoze isesengura ry’amafaranga yagombaga kwinjira kuri sitade mu mwaka ushize wa 2018/2019 aho yagombaga kuba ari miliyoni 190, gusa komite yariho iza kugaragaza ko ayinjiye angana na miliyoni 80. Aha uru rwego ruvuga ko batazi aho yagiye.

Urundi rugero rwatanzwe na Usta Kaitesi umuyobozi wa RGB, yavuze ko kandi muri manda ya mbere ya 2019, komite yariho yagaragaje ko amatsinda y’abafana (Fun clubs) batanze miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa mu ibarura ryakozwe baza gusanga iyi kipe yari yarinjije miliyoni 59 zirenga, ubuyobozi bwariho icyo gihe ntibwasobanura aho ayo mafaranga yagiye.

Aha RGB yagaragaje ko mu mwaka ushize Rayon Sport yari ifite ideni rirenga Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, avuga ko uyu mwaka hiyongereyeho izindi miliyoni 200 ziba miliyoni 800. RGB itangaza ko kuri ubu kuri konti ya Rayon Sport hariho amafaranga atarenze ibihumbi 200.

Sadate yafashe Rayon ifite ibihumbi 10 kuri Konte

Mu mwaka ushize ku wa 14 Nyakanga 2019, ubwo hari hagiye kuba amatora mu ikipe ya Rayon Sport ya komite nshya, RGB yasanze kuri konti ya Rayon Sport hariho amafaranga agera ku bihumbi 10,000.

Hagendewe ahanini kuri ibi RGB yabashije gukusanya, yabihuje ahanini n’amategeko agenga imiryango, mu ngingo yayo ya 29 rivuga ku mikorere y’imiryango itari iya Leta maze isanga harirengagijwe ibi bikurikira.

1. Gushyikiriza RGB ibyakozwe mu mwaka urangiye, n’imikoreshereze y’imari yayo.
2. Kumenyesha RGB ihindurwa rijyanye n’amategeko, uhagarariye umuryango ndetse n’ikicaro gikuru cyawo.

3. Guhuza imikorere y’amategeko mu muryango nabyo bikamenyeshwa RGB
Hashingiwe ku Itegeko N°04/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta cyane cyane mu ngingo zaryo za 16, 30 ziha Urwego rw’ Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) inshingano n’ububasha byo kwandika, gukurikirana, kugenzura, wihanangiriza, guhagarika by’agateganyo cyangwa burundu umuryango wateshutse ku nshingano.

Mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye, ibibazo byagaragaye mu muryango Rayon Sport, hafashwe ibyemezo bikurikira:

1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano.

2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho (care taker) ishinzwe gutegura ibijyanye no guhuza amategeko y’umuryango n’amategeko y’iguhugu, gushyiraho inzego z’umuryango zishingiye kandi zigendera ku mategeko ndetse no gutumiza Inteko rusange byakozwe mu gihe kitarenze iminsi 30.

4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha.

5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.


Aba ni bamwe mu bavuga rikijyana mu ikipe ya Rayon Sports


Ubu icyizere ni cyose mu bafana ba Rayon ko ntabibazo bizongera kurangwa mu ikipe yabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO