Mu rugamba rw’umuziki mpagaze neza kuko nimye amatwi abanshaga intege – Cassandra

Umuhanzikazi w’umuraperi Cassandra avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi mu muziki cyane ku bantu bagiye bamuca intege ariko akabirengagiza avuga ko ntacyo byigeze bimuhinduraho.

Uyu mukobwa ibi yabivuze nyuma y’indirimbo aheruka gushyira hanze yise ‘Niki wazumbwira.

Yagize ati “ Iyi ndirimbo nayikoze ngendeye ku nzira ndende nanyuzemo nkinjira mu muziki, byari ibintu bigoye cyane nk”umuhanzi wari uje nsangamo abantu benshi batandukanye kandi bafite imitekerereze itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Byari ingorabahizi ariko nk’umukobwa wari ufite intumbero y’icyo nshaka kugeraho nafunze amatwi ku bantu banshaga intege n’abanteshaga umwanya kugira ngo barebe ko nareka umuziki ariko kugeza ubu nkaba nkiri muri urwo rugamba kandi nishimira aho ibyo naharaniye ngenda mbigeraho kandi nkaba nzakomeza kurwanira guteza imbere muzika nyarwanda aho yava ikagera.”

Cassandra yasoje ashimira abantu bose bakomeje kumutera ingabo mu bitugu banamwifuriza ibyiza kugira ngo abashe kugera aho ageze ubu, yanashimiye abakunzi be badahwema kumusabira ku mana kugira akomeze atere imbere abizeza ko nyuma y’iyi ndirimbo abafitiye.

Yasabye abahanzi bagenzi be n’Abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 kuko gikomeje gutwara benshi mu nshuti n’abavandimwe .

Indirimbo ‘Niki Wazumbwira’ yakozwe na 6Beat, amashusho atunganywa na Sammy na Sinta naho imyambaro yavuze mu nzu y’imideri ya Cassandra yitwa Fashasandra Style.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO