Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umunyezamu witwa Arne Espeel wari ufite imyaka 25 y’amavuko yapfuye amarabira nyuma yo gukuramo Penaliti yari atewe mu mukino w’ishiraniro ikipe ye yitwa Winkel Sport B yari ihanganyemo na Westrozebeke.
Uyu munyezamu ikipe ye yari iri imbere ifite ibitego bigera kuri 2-1 ndetse ikipe bari bahanganye byarangiye ihawe panaliti ubwo igice cya kabiri cy’umukino cyari kikimara gutangira.
Mu nshingano ze uyu munyezamu yakuyemo Penaliti yari atewe ndetse ikipe ye ikomeza iyoboye umukino ariko nyuma y’akanya gato yahise araba yikubita hasi maze birangira shizemo umwuka.
Bivugwa ko aya makipe yakinaga ari ayo mu byiciro byo hasi mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse umukino wahise uhagarikwa igitaraganya kubera ibyago byari bibaye.
Bivugwa ko kandi ababyeyi be hamwe n’umuvanbdimwe w’uyu mukinnyi bose bashegeshwe n’urupfu rwe kuko byabereye imbere y’amaso yabo.