“ubutwari buturuka ku mutima wo guhitamo gukora igikwiye mu bihe bidasanzwe” Bamporiki”

Ubutwari bw’Abanyarwanda ni uruhererekane rutozwa abakiri bato kuva kera, ubutwari ntibukiri mu ngabo gusa nk’uko byahozeho bwaragutse bujya no mu buzima bwose, ubutwari ni ugukora igikorwa kiza kidasanzwe, kandi ubigirira abandi, ukaba wanahasiga ubuzima bwawe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki avuga ko ubutwari buturuka ku mutima wo guhitamo gukora igikwiye mu bihe bidasanzwe.

Ati" Buri wese akomeze guhiga ibikorwa bitarangirira kuri we ubwe; twibaze uko twaberaho inyungu rusange".

Akomeza avuga ko Kuba ikiciro k’Intwari z’Ingenzi kitarajyamo intwari bikwiye gushimirwa CHENO nk’urwego rushinzwe gutoranya intwari kuko bigaragaza ubushishozi buhanitse mu gutoranya intwari.

Agira ati “Icya mbere nta bwo ari ubwinshi bw’intwari ahubwo ni ukuba zihari ku buryo n’iyo intwari yaba imwe, birahagije ngo umutongero wayo uzadukurikirane”.
Akomeza avuga ko kuba hari intwari zamaze kwemezwa n’iyo yaba imwe yaba ihagije kugira ngo Abanyarwanda babone aho bigira ubutwari ati: “Kuba dufite nyinshi nta bwo twavuga ngo dukeneye izindi nyinshi cyane kugira ngo tubone kumva ubutwari”.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Dr Pierre Damien Habumuremyi avuga ko mu bikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari by’uyu mwaka hibanzwe ku bakiri bato kugira ngo bakomeze gutozwa umuco w’Ubutwari.

Atanga urugero ku bihugu byo ku mugabane w’Aziya byateye imbere mu buryo bwihuse, akavuga ko byaturutse ku kuba byaratoje umuco w’ubutwari mu miryango ariko by’umwihariko mu bato.

Agira ati “Kwigisha Umuco w’ubutwari uhereye mu rubyiruko cyangwa mu bana ni ukubaka ubushobozi mu bantu mu buryo bukomeye kuko twese turabizi guhindura umuntu w’umusaza nta bwo ari kimwe no guhindura umwana”.

Habumuremyi kandi avuga ko umuntu atakora ibyiza agamije kuzagirwa Intwari ahubwo ko akora ibyiza bigirira akamaro abantu benshi ubundi ababibonye akaba ari bo bavuga ko ari intwari.

Akomeza avuga ko uvuze ngo ugiye gukora iki n’iki kugira ngo bazakugire intwari bitaba ari byo ahubwo ko ukora icyo gikorwa koko yumva kimuri ku mutima ari indashyikirwa, gihebuje kandi intego yacyo ari uko gifitiye abantu benshi akamaro biba bihagije ahubwo abantu bakaba ari bo babibona atari wowe ubibona.

Umunsi w’Intwari uzaba tariki ya 01 Gashyantare, uyu mwaka ukaba ufite Insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu.”

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu: Imanzi kirimo Umusirikare utazwi Izina na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema waguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990.

Ikiciro cya kabiri ni Imena kirimo intwari enye ari zo umwami Mutara III Rudahigwa waranzwe n’ibikorwa by’urukundo ku rwego rwo hejuru, Michel Rwagasana, Agatha Uwiringiyimana, Felicite Niyitegeka n’abanyeshuri b’i Nyange.

Hari kandi ikiciro k’Ingenzi gishyirwamo Intwari irangwa n’ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje. Gusa iki kiciro ni cyo kitarashyirwamo Intwari n’imwe.

Tariki 1 Gashyantare, Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 26, hateganyijwe imihango ku Gicumbi cy’Intwari n’ibirori ku midugudu no mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO