umugore ahora ari Nyampinga Harmonize akomeje gutakambira uwahoze ari umukunzi we

Umuhanzi ukomeye muri Tanzinia wamenyekanye nka Harmonize uko umunsi uje undi ugataha ntasiba kugaragaza amarangamutima afitiye uwahoze ari umukunzi we Kijala Frida yifuza ko basubirana.

Ubu butumwa yabunyujije kuri Instagram,ndetse yagize ati" Nkunda umugore wenge, icyo nshaka nukumwereka ko nkeneye ko agaruka mu buzima bwange ntago ari ukwigaragaza"

Urukundo rwa Harmonize na Kajala rwamenyekanye Muri Gashyantare 2021 ubwo Harmonize yabitangazaga,ariko urukundo rwabo ntirwatinze kuko mu Ugushyingo 2021 uyu muhanzi yahise atangaza ko batandukanye ndetse ahita yerekana undi mukobwa w’Umunya-Australia bari mu rukundo.

Gutandukana kwa Harmonize na Kajala byatewe nuko uyu muhanzi yashatse kuryamana n’umwana w’uyu mugore.


Amakuru yakomeje kuvuga ko Harmonize yari amaze iminsi yohereza Paula umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni akamubwira n’amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.


Harmonize kuva yatandukana na Briana w’umunya Australia ntasiba kugaragaza ko akeneye Kajala mu buzima bwe ndetse ko yiteguye gukora buri kimwe kugirango amubone.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO