Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Umutoza Erik Ten Hag yamaze gutangaza ko umukinnyi Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko ari muri gahunda ze mu mwaka w’imikino utaha ndetse aboneraho no gutangaza ko yifuza ibitego kuri uyu mugabo.
Uyu mutoza Erik Ten Hag ni ubwambere yakoranye ikiganiro n’itangazamakuru mu gihugu cy’Ubwongereza kuva yava mu ikipe ya Ajax.
Magingo aya umutoza Erik Ten Hag afite imyaka igera kuri 52 y’amavuko ndetse uyu mugabo yamaze impungenge abafana b’ikipe ya Manchester United bibazaga ku kazoza ka kizigenza Cristiano Ronaldo.
Ubwo yabazwaga niba Ronaldo ari muri gahunda ze mu mwaka w’imikino utagha uyu mutoza yasubije agira ati’’ "Nibyo rwose!"
Abanyamakuru bakomeje babaza uyu mutoza icyo yiteze kuri Cristiano nawe atangaza ko ikintu gikomeye yiteze kuri uyu mukinnyi ari ugukomeza gutsinda ibitego.
Uyu mutoza kandi yatangaje ko ibijyane na Cristiano Ronaldo muri Manchester United n’ahazaza he ngo aba bombi bamaze kubiganiraho mbere.
Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’umukinnyi ugomba kuba umuyobozi mu kibuga (Captain) uyu mugabo yirinze kugira icyo abitangazaho.
Magingo aya ntawe uramenya niba uyu mutoza agomba gushyiraho Kapiteni mushya wo gusimbura Harry Maguire.
Umutoza Erik Ten Hag yakoranye ikiganiro n’itangazamakuru