Sobanukirwa ibyiza byo kurya avoka n’uburyo yibitsemo intungamubiri udashobora gusanga mu yandi mafunguro

Benshi mu basobanukiwe intungamubiri z’urubuto rwa avoka usanga itabura ku mafunguro y’abo ya buri munsi. Ni urubuto rukangahaye ku binyabutabire n’intungamubiri nyinshi zirimo n’izifasha mu kurinda umubiri indwara y’umutima n’ibindi bitandukanye turi bugarukeho muri iyi nkuru.

Hashingiwe ku buryohe n’ukuntu zifite intungamubiri nyinshi ku buzima bw’umuntu, avoka zikomeje gukoreshwa na benshi ku mafunguro mu ngo zitandukanye zo hirya no hino ku isi.

Abantu bamwe na bamwe bafata avoka nk’urubuto rusanzwe gusa siko bimeze
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byiza byo kurya avoka usanga benshi batitaho.

Ubushakashatsi bugaragaza ko avoka zabonetse bwa mbere ku butaka bw’igihugu cya Mexique no muri Amerika yo hagati gusa avoka zikomeje guhingwa cyane mu bice bitandukanye hirya no hino ku isi aho twavugamo cyane muri Amerika y’amajyaruguru.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gace ka California ni agace karimo abahinzi barenga 5,000 bose bahinga avoka aho bashobora kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 400 z’amapawundi buri mwaka.

Avoka ni kimwe mu bintu by’ingenzi byifashishwa n’abatetsi bo mu gihugu cya Mexique, muri Amerika y’amajyepfo hamwe na Amerika y’amajyaruguru ndetse kurya avoka muri ibi bihugu ngo bifite aho bihuriye n’umuco wabo Gakondo.

Avoka ni ingenzi cyane ku buzima bwacu ndetse zuje intungamubiri umubiri wacu ukenera.

kuri iyi ngingo tugiye kwibanda ku byiza byo kurya avoka ndetse n’inyungu ifite ku buzima bw’umuntu.

1. Avoka ni isoko nziza y’intungamubiri

Umubiri w’umuntu ukenera intungamubiri zo mu bwoko bwa vitamini nyinshi, zimwe mu ziboneka muri avoka ntabwo ushobora kuzibona mu biryo bigezweho turya uyu munsi.

Iyo umuntu ariye avoka aba yinjije intungamubiri nyinshi mu mubiri we kandi adashobora kubona ahandi hose.

Dore ubwoko bw’intungamubiri avoka ikungahayeho:

Avoka ikungahaye ku bwoko bw’intungamubiri zitwa vitamini nyinshi kandi zitandukanye utabona mu biryo bisanzwe.

Avoka ikungahaye kuri vitamini E ku rugero rwa 28%, vitamini K ku rugero rwa 35%, Magnesium ya 14% tutirengagije kandi ko avoka ibamo poroteyine nibura amagarama ane (4gr).

2. Avoka igabanya ibyago byo kuba warwara indwara y’umutima

Gufata ibiribwa bifite intungamubiri cyane cyane nka avoka bikurinda cyane indwara y’umutima, kuko vitamini n’imyunyu ngugu biba muri avoka bifite akamaro gahambaye mu kubungabunga imikorere y’umutima.

3. Avoka iri mu byongera ibiro

Nubwo bwose hari impamvu zishobora gutuma ibiro byiyongera gusa avoka ifite akamaro gakomeye mu kongera ingano y’ibiro by’umuntu,ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko avoka ishobora no kugabanya ibinure byo kunda bityo umuntu akagira imiterere myiza ndetse n’ibiro bye bikiyongera.

4. Avoka ni amahitamo meza kubagore batwite n’abonsa

Mu gihe umubyeyi atwite cyangwa yonsa uruhinja akenera ibiribwa birimo intungamubiri zihagije kandi muri ibyo biribwa harimo na avoka, umubyeyi akenera ibiribwa bikungahaye kuri potasiyumu (potassium) hamwe na vitamini C byose biboneka muri avoka.

5. Avoka ni urubuto rwongerwa ku yandi mafunguro

Avoka ishobora kongerwa mu yandi mafunguro bityo ikongera uburyohe, Kenshi abatetsi bategura amafunguro aho bayongeramo avoka kugirango bongere icyanga.

Amwe mu mafunguro twavuga yongerwamo avoka ni imigati, n’ibindi byo kurya bitandukanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO