yakoze amateka aheruka gukorwa muri 2003 ndetse abaye Umufaransa wa 22 utsindiye Arsenal ibitego byinshi kuri myugariro William Saliba

William Saliba ni umukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya Arsenal ndetse uyu musore w’imyaka 21 ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwitwara neza mu ikipe y’umutoza Mikel Arteta.

Amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi yitwa William Alain Andre Gabriel Saliba ndetse yaboneye izuba mu gihugu cy’Ubufaransa mu gace bita Bondy, uyu musore afite imyaka 21 y’amavuko kuko yavutse kuwa 24 Werurwe 2001.

Ubwo ikipe ye ya Arsenal yakinaga umukino muri shampiyona na Bournemouth uyu musore yabashije gutsinda igitego ndetse aza no gutanga imipira 77 yose yageze ku bakinnyi aho ibi yakoze ari amateka yaherukaga gukorwa na myugariro wa Arsenal mu mwaka wa 2003 ubwo iyi kipe yatwaraga igikombe idatsinzwe.

William Saliba ni umwe mu basore bakomeje kuzamura urwego rw’imikinire mu ikipe ya Arsenal aho akomeje gufasha ubwugarizi bw’iyi kipe kurushaho kwitwara neza bishingiye ku kurinda izamu.

William Saliba yatsinze igitego cya 3 cyaje gishimangira intsinzi ya Arsenal aho kugeza magingo aya iyi kipe imaze gutsinda ibitego 9 mu mikino itatu aho yo yatsinzwe ibitego 2 gusa.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona mu gihugu cy’Ubwongereza aho ikurikiwe n’ikipe ya Manchester City iza ku mwanya wa kabiri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO